URIHANGANIRA ABANDI ?

Mu ibaruwa yandikiye Abanyefeso, intumwa Pawulo aradushishikariza kwihanganira abandi:

« Ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe, mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo. »(Abefeso 4:1-2)

Mbega ukuntu bibabaje kubona twifuza ko abandi bihanganira amakosa n’amabi yacu, ariko ntitwifuze cyane kwihanganira ay’abandi!
Muby’ukuri, ntakintu gisanzwe nko kwihanganira amakosa ya bagenzi bacu kubera tutahaye agaciro ibyo badukoreye cyangwa tukabikorana uburyarya nk’ubw’abafarisayo. Ibidasanzwe, ibidakunze kubaho, n’ukwihanganira abandi biturutse ku rukundo nyarwo, rumwe Nyagasani adutegeka gukunda abandi.
Urukundo nirwo rwonyine rushobora kudushoboza, mu mibanire yacu n’abandi, kwicisha bugufi, kwiyoroshya, kuba abagwaneza, kwihangana no kwihanganira abandi(Soma no mu baKolosayi 3:12-14).

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, udushoboze kwihangana no kwihanganira amakosa n’amabi by’abandi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *