URUGAMBA RWO MU MWUKA

Satani ubwe ni umwuka, anadutera mu buryo bw’umwuka n’ubwo ingaruka zigaragarira mu mubiri.

Intumwa Pawulo avuga ati:
« Nubwo tugenda dufite umubiri w’umuntu ntiturwana mu buryo bw’abantu, kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. »(2 Abakorinto 10:3-4)

Mw’isi, ni mu ntege nke, muri ubu buzima bw’umuntu upfa, ukikijwe n’ibishuko n’amakuba, hagati y’intambara.
Nubwo rero tugenda dufite umubiri w’umuntu kandi satani akaduterera muri uwo mubiri nyine, ntitugomba kurwana cyangwa kwirwanaho mu buryo bw’umubiri.
Ahubwo, nk’abana b’Imana, tugomba kugwana intambara yo mu mwuka.

Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abanyefeso, arasobanura uburyo umwana w’Imana agomba guhangana n’ibitero bya satani. Avuga ati:
« Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana. »(Abefeso 6:14-17)

Mu ntambara zacu zo mu mwuka, intwaro zacu zikomeye cyane kandi ni ugukomeza kwizera Imana no kwishingikiriza ku ijambo ry’Imana.

Rero, hamwe no kwizera Imana, twishingikirije ku ijambo ry’Imana, dushobora kwirwanaho ibitero byose, gutera no kurwanya umwanzi binyuze mu masengesho.
Binyuze mu masengesho turaburizamo gahunda zose n’imigambi yose y’abanzi bacu yo kuturwanya.
Binyuze mu masengesho turasenya ibitekerezo hamwe n’ubwibone byose bivuguruza ubumenyi bw’Imana, kugirango ibitekerezo byose bigandukire kumvira Kristo.
Binyuze mu masengesho, turasenya ibikorwa byose byakozwe kuri twe tutabizi, n’abakozi ba Satani.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kumenya uko twitwara neza mu ntambara zacu zo mu mwuka.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *