URUKUNDO RWARABUZE !

Imyitwarire mibi myinshi tubona mu bantu ishobora kuba yaratewe no kubura urukundo mu buzima bwabo.

Mu 2 Timoteyo 3:1-5, Bibiliya iratuburira ko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarata, bibona, ari indashima, badakunda ababo kandi badafite urukundo nyakuri.

Ibi bitwereka ko kubura urukundo ari kimwe mu bimenyetso biranga kwangirika kw’imyitwarire y’abantu.

Hari abantu benshi bagaragaza ubugome, urugomo, inzika, ishyari, gusuzugura abandi, kwikunda n’indi myitwarire mibi bitewe n’uko batigeze bahabwa urukundo rukwiye cyangwa se bitewe n’ibikomere byo mu mutima byatewe no kubura urukundo.

1. Urukundo rutuma umuntu agira imyitwarire myiza.

Bibiliya itwigisha ko urukundo rwihangana, rugira neza, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirukora ibiteye isoni kandi ntirushaka inyungu zarwo gusa.
(1 Abakorinto 13:4-7)

Ibi bitwereka ko urukundo rudufasha kubana neza n’abandi. Iyo urukundo rubuze, imyitwarire mibi ishobora kubona umwanya mu buzima bw’umuntu.

2. Kubura urukundo bishobora gutuma umuntu akomeretsa abandi.

«Gusharira kose, n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. Mugirirane neza, mugirirane imbabazi…» (Abefeso 4:31-32)

Umuntu ashobora kuba yarakomerekejwe cyane mu mutima, ariko ibyo ntibimuha uburenganzira bwo gukomeretsa abandi.
Ahubwo, akwiriye kwemera gukira ibikomere bye kugira ngo na we atazaba intandaro y’ibikomere by’abandi.

3. Urukundo ni ikimenyetso cy’uko umuntu azi Imana.

«Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo.» (1 Yohana 4:8)

Kumenya Imana ntibigaragarira gusa mu gusenga, kujya mu rusengero cyangwa kuvuga iby’Imana. Bigaragarira no mu buryo dukunda abandi, tububaha kandi tukabagirira neza.

Umuntu utigeze akundwa ashobora kwiga gukunda.
Umuntu wakomeretse ashobora gukira.
N’uwamenyereye gukomeretsa abandi ashobora guhinduka aramutse yemeye ko Imana imuhindura.

Ntidukwiriye kongera ibikomere ku isi isanzwe ifite byinshi. Ahubwo dukwiriye kuba abantu bazana urukundo aho hari urwango, amahoro aho hari amakimbirane, imbabazi aho hari inzika, n’ineza aho hari ubugome.

URUKUNDO NTIRUKWIRIYE KUBURA MU BUZIMA BWACU!

Shalom.

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *