UWANGWA AZAKUNDWA

Yefuta, ukomoka mu muryango wa Gadi, yirukanwe mu gihugu cye na bene se bamuziza ko se yamubyaye ku munyamahanga.
Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy’i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b’inguguzi bakajya batera abandi.

Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli.
Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru b’i Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cy’i Tobu.
Baramubwira bati:
« Ngwino ube umugaba wacu tubone uko turwana n’Abamoni. »(Abacamanza 11:6)
Yefuta arababwira ati:
« Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye? »(Abacamanza 11:7)
Nuko abakuru b’i Galeyadi basubiza Yefuta bati:
« Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n’Abamoni. Nitumara gutsinda uzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose. »(Abacamanza 11:8)

Yefuta arabyemera, arwana kandi atsinda Abamoni.
Uku niko yabaye umuyobozi w’ubwoko bwe.
Niba hari abantu mu muryango wawe cyangwa mugace utuyemo bakwanga, menya ko Imana idashobora kukwanga.
N’ubwo baba bangana gute, bakomeye gute, cyangwa bahambaye gute, Imana ntishobora guhagarika kugukunda cyangwa guhagarika imigambi myiza igufitiye.
Kubera ko uri umwana wayo, Imana izatera abakwanga kukugarukira no kwicisha bugufi imbere yawe.
Humura, wikwiheba.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kumva ko udukunda kandi ko nta kintu gishobora kudutandukanya n’urukundo rwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *