UYU MUNSI BIMENYEKANE KO IMANA YACU IHAMBAYE

Igihe umuhanuzi Eliya yari ahanganye n’abahanuzi ba Bāli uko ari amajana ane na mirongwitanu, hamwe n’abahanuzi ba Ashera uko ari amajana ane yarerekanye imbaraga z’Imana yiwe, n’uko ari nayo Mana y’ukuri muri Isiraheli.

Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati:
« Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe. Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo. »(1Abami 18:36-37)

Nyuma y’iri sengesho rigufi, uwo mwanya, umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.
Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati:
« Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana. »(1Abami 18:39)
Eliya yasenze mu kwizera noneho imbaraga z’Imana zirigaragaza imbere y’abahanuzi b’ibinyoma, zirabemeza pe.
Natwe, mu kwizera, reka dusabe Imana gukora igitangaza mu buzima bwacu kugirango abanzi bacu, abakeba bacu, abadutoteza, abadutera ubwoba ndetse n’abaturwanya bose bamenye kandi bemere uyu munsi ko Imana yacu ihambaye, ko irikumwe natwe, ko yumva amasengesho yacu, Kandi ko idukunda.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kwiringira imbaraga n’ubushobozi byawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *