UYU MUSI, NIMWITORANYIRIZE UWO MUZAKORERA

Mu bihe Abisiraheli bari bakikijwe n’imana zitandukanye, Yozuwe yatangaje ko bagomba guhitamo imana bakorera.
Noneho yatanze n’urugero agira ati:
« Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka. »(Yozuwe 24:15)

Uyu munsi, kimwe no mu gihe cya Yozuwe, dufite amahitamo menshi imbere yacu: Kujya mu bapfumu, kurya ruswa, uburiganya, ubuhemu, uburaya, kubeshya no guhemuka ni urugero rw’amahitamo satani aduha, atanga kugira tumukorere, « tubeho neza », cyangwa udutungishe.
Imana iduha amahitamo yoroshye, meza kandi akwiye kugira tuyikorere: urukundo, ubutabera, imbabazi, kubaha abandi, gukora, ubunyangamugayo, kwitonda, n’ibindi.

Ariko, hariho inzira imwe yonyine yo guhitamo: Imana y’ukuri.
Yozuwe yahisemo neza: « Jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka. »

Ntawundi usibye Imana ishobora kuziba icyuho mu mitima yacu.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kugukorera wenyine ubuzima bwacu bwose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *