UZURA N’ABANZI BAWE !

Herode na Pilato bari bamaze igihe ari abanzi, none, kubera Yesu batotezaga hamwe, bombi babaye inshuti!

« Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga. »(Luka 23:12)

Iyo haba ukutumvikana hagati ya Herode na Pilato kuri Yesu, Yesu ntiyari kubambwa, bityo ubushake bw’Imana ntibwari gukorwa.
Muzi impamvu?
Ni ukubera ko Imana yanga inzangano kandi igakora byoroshye ahari urukundo, ubucuti n’ubumwe.
Tugomba rero kwirinda inzangano kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo twiyunge n’abanzi bacu, noneho Imana nayo ibashe gukora ibyiza byayo mu buzima bwacu.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dufashe kuzura n’abanzi bacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *