WAKORA IKI UBONYE IMANA ITINZE GUSUBIZA AMASENGESHO YAWE ?

Urashobora gusenga cyane kandi mu kwizera ariko ukabona bisa nk’aho Imana itakumva kubera amasengesho yawe adasubizwa.
Muri icyo gihe wakora iki?

Muri icyo gihe, hari abakristu bamwe baheba Imana, abandi bakareka gusenga, abandi nabo bakava no mu itorero.
Ariko Bibiliya iravuga iti:
« Musenge ubudasiba; mu bibaho byose, muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. »(1 Abatesalonike 5:17-18)

Mu bihe byo gutenguhwa,
Iyo amasengesho yawe adashubijwe, ibanga n’ugukomeza gusenga, gusenga ubudasiba, gushimira Uwiteka kubwo kwizera.
Ntucike intege, komeza usenge kugeza ubonye icyo usengera.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kutazigera ducika intege ku masengesho.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *