WIHA AGACIRO SATANI !

Har’igihe tuvuga ngo « uyu munsi ndagerageza sinkore icyaha » nk’aho ubundi twagomba gucumura.
Icyo gihe tuba duhaye agaciro Satani, kuko tuba tumweretse ko tumutinya kubera tuba tugaragaje ko adufiseho ububasha.

Ariko, iyo tugenda tuzi kandi twibuka ko Yesu yadupfiriye ku musaraba kugira ntihagire igicumuro na kimwe kitubarwaho, tuba duhaye agaciro uwaducunguye.

« Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri. »(Abefeso 1:7)

Niba ibyo tubizi, tugenda dutunganiwe, dufite amahoro mu mitima kuko tuba twemera ko ibyo Satani akora byose kuri twe kugira ngo atugirire nabi, ataco bigeraho.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Imana yacu, dufashe guhora duha agaciro Kristo gusa mu buzima bwacu.
Tubisabye mw’izina ry’agaciro ry’umwana wawe nyine, Yesu Kristo, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *