WITINYA, IZERE GUSA

Mu gihe Yayiro, umutware w’isinagogi yageragezaga kwinginga Yesu ngo akize umukobwa we, uwo yari yasize arembye cyane mu rugo, haje abantu bava iwe bamubwira bati: « Wa mwana ko yapfuye; uracyaruhiriza iki umwigisha? »
Ariko Yesu, yirengagije ibyo bavuze, abwira uwo mutware w’isinagogi ati:
« Witinya, izere gusa. »(Mariko 5:36)

Nkako, umutware w’isinagogi yaboneyeho ukuza kwa Yesu kugira ngo amugaragarize akababaro kiwe (umur. 22-23) mu gihe abari bamukikije bari bafise inyifato mbi.
Kenshi, abatizera baba bahari bica kwizera kwacu.
Iyo turebye uko ibintu bimeze, n’uko bigaragara, dushobora kugira imyumvire imwe nos bo. Ariko, Yesu muri iki gice aratwigisha gukura mu kwizera kwacu.
Twitwara gute mu gihe duhuye n’ikibazo? Kenshi tugira ubwoba.
Ariko ubwoba buratwangiriza kandi butera gushidikanya. Gushidikanya no kwiheba ni abanzi b’ukwizera.
Mubihe byose bigoye duhura na byo, Yesu atubwira ati: »mwitinya, mwizere gusa ».
Reka noneho dushyire kwizera kwacu mu bikorwa aho kwemera ko ukwizera kwacu kwangirika kubera gushidikanya kuko byose birashoboka kubizera nkuko byanditswe muri Mariko 9:23.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kutigera tureka ubwoba no gushidikanya ngo byangirize ukwizera kwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *