YARARUHUTSE

Kuva mu ntangiriro Imana yatanze urugero rwo kuruhuka.

« Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose. »(Intangiriro 2: 2-3)

Nubwo Imana yaruhutse, ntabwo yari ananiwe. Oya, Imana ntishobora kunanirwa, Imana ntirambirwa.
Imana yaruhutse kugira yigishe abantu ko bakeneye kuruhuka.
Irazi ko ubwenge bwacu n’umubiri wacu bikora neza mu gihe turuhutse bihagije.
Turashoboye kurushaho kugira neza, gukora neza, guhanga, no gutanga umusaruro mu gihe dukora iminsi 6 kuruta 7 yose.
Reka tugire akamenyero ko kuruhuka kugirango turinde ubuzima bwacu.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kugira akamenyero ko kuruhuka kugirango turinde ubuzima bwacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *