AMAFOTO YA YESU !

Uhoraho Imana yacu aratubuza kurema, gutunga cyangwa gusenga ibigirwamana n’ibishushanyo ibyo aribyo byose.

Yaravuze ati:
« Ntimukareme ibigirwamana by’ubusa, ntimugashinge igishushanyo kibajwe cyangwa inkingi y’amabuye, kandi ikibuye cyabajweho ibishushanyo ntimukagishyirire mu gihugu cyanyu, kugira ngo mwikubite imbere yacyo, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu. »(Abalewi 26:1)

Ariko biratangaje kubona dukomeza kurema ibigirwamana kugeza n’ubu!
Ese mwari muzi ko kumanika ifoto ya Yesu mu nzu yacu ari ukumanika ikigirwamana?
Mbega mwari muzi ko kwambara igitako kiriko ifoto ya Yesu ari ukwambara ikigirwamana?
Mbega mwari muzi ko kwambara urunigi ruriko ifoto ya Yesu ari ukwambara ikigirwamana?
Ibyo byose n’ibigirwamana twiremera kuko nta n’ubwo ari ifoto nyayo ya Yesu, si Yesu, n’igishushanyo c’undi muntu utari Yesu.
Uretse ibyo, nta muntu ufite ifoto nyayo ya Yesu kandi nta mucukuzi w’ibyataburuwe mu matongo wigeze ugira kopi y’ifoto ya Yesu.
Kandi noneho, n’ubwo yaba ari ifoto nyayo ya Yesu, ijambo ry’Imana ntiryari butwemerere kuyigira ikigirwamana.
Ikibabaje cyane, n’uko hari n’aba Kristo bizera ko ayo mafoto ashobora kubarinda cyangwa kubahezagira.
Birababaje.
Ifoto ya Yesu ntabwo ibaho kandi ntabwo ikenewe, n’igishushanyo cye ntigikenewe, kuko ishusho Yesu yashakaga ko tumumenyaho yarayitweretse, n’ishusho y’urukundo, imbabazi n’ubutwari byamugejeje ku musaraba.
Yesu ntabwo ashaka ko tumumenya mu bishushanyo, ashaka ahubwo ko tumenya umutima we, ko tumenya icamuzanye kw’isi, icyo yakoreye ku musaraba, n’icyo dupfana nawe.
Yesu ntabwo ashaka ko tumumeyera mu mashusho, ashaka ko tumumenyera mw’ijambo rye.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe gusobanukirwa n’ubgenge kugira tumenye kwirinda kwironderera no gusenga ibigirwamana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *