AMASENGESHO YACU AFITE IMBARAGA

Hariho abantu birengagiza akamaro ko gusenga.

Bibiliya itubwira ko:
« Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo. »(Yakobo 5:17-18)

Nibyo, ni ukuri, Eliya yari umuntu ameze nkatwe.
Ni kimwe n’abantu dukunze kubwira ngo badusabire, ni abantu bameze nkatwe kandi n’abana b’Imana nkatwe.
Noneho, Imana yumva kandi isubiza amasengesho y’abana bayo bose nta kurobanura.
Ni twizera tukiringira Imana, tuzabona ko amasengesho yacu akomeye nk’aya Eliya.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kumva ko amasengesho yacu akomeye.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *