BA BANDI…

Bene igihugu babonye inzoka iruma intumwa Pawulo ku kuboko, bizeraga ko rwose ari umwicanyi yaciriweho iteka n’Imana, kubera ko nk’uko babivuze, Ubutabera butashakaga kumureka ngo abeho, amaze gukizwa mu nyanja.

« Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana. »(Ibyakozwe 28:6)

Muby’ukuri, Imana ntiyemerera ikibi kurimbura umuntu agifite gahunda yayo nziza. Pawulo apfuye, ubutumwa bwe bw’intumwa bwaba burangiriye aho.
Ni nako bigenda kubantu batwanga cyangwa badufitiye ishyari.
Iyo batubonye tugwa mu kaga, batekereza ko byarangiye, ko tudashobora kubivamo.
Baba bategereje rero ko ibintu bigenda nabi bikadusenya. Kandi nyamara, igihe cyose Imana igifite imigambi myiza kuri twe, nta kibi cyadusenya, ubumara bw’ikibi ntabwo butugiraho ingaruka.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, uduhe kuguma mu burinzi bwawe ahantu hose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *