BURI GIHE N’ABANDI !

Adamu amaze gukora icyaha, abona ko yambaye ubusa!
Uwiteka Imana aramubwira ati:

« Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho? »(Intangiriro 3:11)

Aho gusubiza yemera, Adamu yireguye agira ati:
« Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya. »(Intangiriro 3:12)

Igihe Uwiteka Imana yabazaga umugore nawe impamvu yabikoze, na we yanze kwemera, asubiza ati:
« Inzoka yanshukashutse ndazirya. »(Intangiriro 3:13)

Mu by’ukuri, ku bantu benshi, biragoye guhita twemera amakosa, impengamiro ni burigihe kwisobanura no gushinja undi aho kwemera ikosa cyangwa gusaba imbabazi.
Nk’ab’akristo, tugomba kwicisha bugufi, tukemera amakosa yacu kandi tugasaba imbabazi.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kwemera buri gihe amakosa yacu no gusaba imbabazi.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye.
Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *