DUKUBITA HASI IMPAKA

«Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.»
(2 Abakorinto 10:5)

Hari impaka n’ibitekerezo bishobora kwishyira hejuru biturwanya: amagambo avugwa agamije kuduca intege, imigambi igamije kutugirira nabi, imanza z’abantu zidafite ukuri, urwango, cyangwa imigambi igamije kutugusha.

Ariko ntabwo twahamagariwe kwemera gusa ibintu byose bitugeraho. Muri Kristo, dufite ubutware bwo gukubita hasi ibitekerezo n’impaka byose bivuguruza ukuri kw’Imana, kwanga amagambo atubwira ko tuzatsindwa, no gukomera ku byo Imana ivuga ku buzima bwacu.

Iyo tumenye ko hari abantu batwanga, batwifuriza nabi cyangwa bifuza ko tugwa, igisubizo cyacu ntigikwiye kuba urwango. Tubashyira mu maboko y’Imana. Turabasengera kugira ngo ibitekerezo byabo bihinduke, imitima yabo ikorweho n’Imana, kandi imigambi yabo ihindurwe.

Kuko ntidushobora gutegeka ibitekerezo by’abandi, ariko dushobora gukubita hasi ikintu cyose cyishyira hejuru kirwanya ukuri kw’Imana, tukarwanya ikibi kandi tukizera ko Imana ishobora guhindura n’umwanzi wacu ikamugira igikoresho cy’amahoro.

Ntukemere rero ko ibitekerezo by’abantu bihinduka ibitekerezo bigenga ubuzima bwawe.

Ibyo Imana yagambiriye kuri wowe ntibishobora guteshwa agaciro n’ibyo umuntu atekereza cyangwa ateganya kukugirira.

Dukubite hasi impaka.
Dufate mpiri ibitekerezo byose.
Tubigomōrere Kristo.
Maze Imana abe ari Yo ikora ku mitima y’abantu.

«Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde watugirira nabi?»(Abaroma 8:31)

Shalom!
Intumwa Dr Jean-Claude SINDAYIGAYA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *