ESE TUZAMENYANA ?

Ikibazo abizera benshi bibaza iyo batekereje kuby’ijuru n’ukumenya niba nibahagera bazahamenyanira n’abo bazahasanga.

”Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we. Petero abwira Yesu ati « Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya. » »(Matayo 17: 3-4)

Kuba Mose na Eliya barababonekeye, hanyuma Petero n’abandi bigishwa bagahita babamenya, n’ikimenyetso ko nitugera mu ijuru tuzamenyana n’abo tuzahurirayo bose.
Igitangaje, nk’uko abigishwa bamenye Mose na Eliya, n’uko n’abo tuzaba tutarigeze tumenya cyangwa tubona tukiri kw’isi tuzamenyana nabo.
Mbega ukuntu bizaba byiza kuzongera kubona abakunzi, umuryango n’inshuti.
Umubano wacu ntuzongera kubangamirwa n’umutima mubi cyangwa ibyaha, ahubwo uzaba mwiza kandi usukuye.
Ikiruta byose, n’uko tuzamenya Yesu.
Uko tumwitaho hano kw’isi, niko bizarushaho kuba byiza kumubona imbonankubone.
Erega tutahamusanze, ntihaba ari mu ijuru kuko niwe ubuzima bw’iteka buhagazeho.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, ibyiringiro byo kongera kubona abo mu muryango wacu bose bapfuye, mw’ijuru.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *