ESE UKORESHA IGIHE CYAWE GUTE ?

Ntidushobora gukoresha igihe cyacu neza niba tutazi ko igihe ari icy’Imana.

Bibiliya itubwira ko:
« Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo. »(Umubwiriza 3:1)

Imana niyo yashyizeho ibihe kandi ni Yo ubwayo nyirabyo. Niba iduhaye umwanya, ni ukugira ngo tuwukoreshe neza, mu nyungu zayo no mu cyubahiro cyayo.
Igihe rero tumara ducumura, dutegura ibibi, no kubikora ni igihe tuba dutakaje.
Kubera ko tutazi igihe tugomba kubaho, dukwiye gukoresha igihe cyose Imana iduha mu gukora ibiyishimisha.
Buri gitondo duhore dusaba Imana idufashe gukoresha neza umunsi wacu.
Ku manywa, tujye tureba neza ko buri murimo wacu ugira uruhare mu guhesha Imana icyubahiro.
Kandi amaherezo ya buri munsi, dusuzume imikoreshereze y’igihe cyacu kugirango turebe umwanya twahaye imirimo ihesha Imana icyubahiro.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, udufashe guhora dukoresha neza umwanya uduha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎️: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *