FATIRA INZOKA KU MURIZO WAYO

Imana ishaka gufata ibintu bisanzwe mu buzima bwawe ikabihindura ibidasanzwe.
Kugira ibikore igusaba kuyizera, ukuyiha ibyo usanzwe ufite bisanzwe, noneho nayo ikabigira ibidasanzwe.

Uwiteka Imana yabwiye Mose ati:
“Icyo ufite mu ntoki ni iki?”
Aramusubiza ati “Ni inkoni.”
Aramubwira ati “Yijugunye hasi.”
Ayijugunya hasi ihinduka inzoka, Mose arayihunga.
Uwiteka aramubwira ati “Rambura ukuboko uyifate umurizo.”
Arambura ukuboko arayifata, irongera iba inkoni mu ntoki ze.(Kuva 4:2-4)

Murashobora gutekereza ko iyo nkoni nyine yabaye inkoni y’Imana!
Hamwe n’iyo nkoni nyine, inyanja Itukura yarakinguwe.(reba Kuva 14:16)
Kandi igihe iyo nkoni yakoreshwaga mu gukubita urutare, amazi yaratembaga mu rutare.(reba Kuva 17:5-6)
Iyo nkoni rero ntabwo yari ikiri inkoni isanzwe, ahubwo yari yabaye inkoni idasanzwe y’Imana!

Ariko kubera iki iyo nkoni yahindutse inzoka igihe Mose yayijugunye hasi?

Mose ntiyigeze amenya ko mu nkoni ye harimo “inzoka” cyangwa havamo inzoka.
Murabona, kubera kugwa k’umuntu, habayeho kwandura umuvumo – inzoka – mu bintu byose, harimo umwuga wacyu, imbaraga karemano zacyu, impano zacyu, umurimo wacyu no mu bindi.

Nigute dushobora guhangana n’“inzoka” iri mubintu bisanzwe mu buzima bwacyu gute?

Tugomba kubanza kwizera Uwiteka, hanyuma, tugakora ibyo adutegeka gukora nk’uko Mose yabikoze.
Uwiteka yamubwiye iti:
“Rambura ukuboko kwawe ufate umurizo.”(Kuva 4:4)

Ubundi, ni bibi gufata inzoka ku murizo kuko ihita ihindukira, ikazana umutwe kukuruma.
None se kuki Imana yabivuze?
N’uko ariyo(IMANA) yari yabanje gufata umutwe w’inzoka.

Imana ishaka ko tuyireka akaba ariyo yifatira umutwe, natwe tukayizera, tugafata umurizo nta bwoba. Uko niko tuzabona ibyacu bihabga umugisha udasanzwe.
Nitwizera Imana, tugakora ibyo idutegeka gukora, umwuga wacu, imbaraga zacu, impano zacu, n’imirimo yacu bizahabwa imigisha idasanzwe.

Bakundwa, harimo inzoka, umuvumo, mu bintu byose dufite tubona ko bisanzwe. Ariko ibyo bisanzwe tubyeretse Uwiteka, ahita akora igitangaza gikuraho uwo muvumo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kukwizera no guhora dukurikiza amabwiriza yawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *