GUKUNDA ABANZI BACU !

Kumva Yesu abwira abantu gukundana, wagira ngo biroroshye cyane !

Tubona ko bigoye iyo Yesu aje kuvuga ati:
« Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya. »(Matayo 5:44)

Muby’ukuri, nta kintu gisanzwe nko gukunda abadukunda cyangwa kuramutsa benewacu.
Ikidasanzwe kandi ari naco gitandukanya abana b’Imana n’abandi n’izo mbaraga Kristo aduha kugira ngo dukunde n’abatwanga, kandi dusabire abatugirira nabi.
Kandi tuvugishije ukuri, igihe cyose tutaragera kuri urwo rugabano rwo kuba dushobora gukunda abanzi bacu, nta burenganzira dufite bwo kuvuga ko turi abana b’iyi Mana ivubira imvura ku bakiranuka n’abakiranirwa.
Turishuka.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe imbaraga zo gukunda abatwanga.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye.
Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *