HUMURA NTIWIHEBE

Urukundo Imana ikunda ubwoko bwayo ruyihatira kubucungura. Ntabwo tugomba guhungabana n’ubwo twanyura mu bihe bikomeye nk’ibyo Isiraheli yanyuzemo.

Yesaya yari yarahanuriye Yerusalemu ko izacungurwa kandi byarabaye impamo:
« Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y’i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu. »(Yesaya 52:9)

Bitwereka ko Imana idaheba abayo. Byaranagaragaye igihe itamba umwana wayo agapfira ku musaraba kugira ducungurwe.
Ubuzima bwuzuye imibabaro yo mu mutima, guhahamuka, ibyiringiro n’inzozi bituzuye, hamwe n’ububata bitwiba umunezero.
Ariko Imana ntireka ngo tugume duhungabanye mu mutima.
Iza mu buzima bwacu nk’umuhoza, ikaducungura ahantu hijimye mu mateka yacu, kandi akaduha impamvu zo kongera kugira ibyishimo.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, dushoboze gutegereza twizeye ko uduhumuriza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *