IBIDASHOBOKA TUBIREKERE IMANA

Nta muntu wakwihambira ku bidashoboka, ariko Imana Yo ikorera mu bidashoboka kandi yanga gukorera mu bishoboka.
Ibishoboka, Imana irabiturekera kandi ntabwo idusaba gukora ibidashoboka, kuko izi ko tudabishobora.

Umwami Yesu ageze ku mva ya Lazaro, wari umaze iminsi ine apfuye, yabwiye abigishwa be ati: « Nimukureho igitare. »(Yohana 11:39)
Abigishwa be bamaze gukuraho iki gitare cari imbere y’imva, Yesu arangurura ijwi rirenga ati: « Lazaro, sohoka! »(Yohana 11:43)
Uwari upfuye arasohoka azingazingiwe mu myenda amaguru n’amaboko, n’igitambaro gipfutse mu maso he. Yesu arababwira ati « Nimumuhambure… »(Yohana 11:44)

None ni ukubera iki Yesu yabwiye abigishwa be gukuraho igitare no guhamburura Lazaro mu gihe yashoboraga gutegeka ibuye kwikuraho n’imyenda kwivanamo?
Ni kubera gusa Yesu arekera abantu ibishoboka kugira we yite ku bidashoboka.
Ashimangira rwose ko dukora ibyo dushoboye byose ubwacu nawe akita kubyo tudashoboye gukora.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe guhora dukora ibishoboka byose kuri twe no kukurekera ibidashoboka kuri twe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *