IBINTU BIRINDWI IMANA YANGA

Ijambo ry’Imana ridusaba kwirinda ikintu cyose Imana yanga.

Dore ibintu birindwi Uwiteka yanga kandi bimubera ikizira:
« Amaso y’ubwibone,
ururimi rubeshya,
Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,
Umutima ugambirira ibibi,
Amaguru yihutira kugira urugomo,
Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma,
N’uteranya abavandimwe. »(Imigani 6:16-19)

Ibyaha biri kuri uru rutonde bifite uburyo bibangamira Imana bikanabangamira ubuzima n’amahoro byacyu.
Tugomba kubyirinda ndetse tukabirinda n’abandi.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, dufashe kwirinda ibyo wanga byose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *