IBINTU BYOSE BIFITE AMATWI !

Siyanse itandukanya ibinyabuzima n’ibidafite ubuzima, ni ukuvuga ibintu bidashobora kumva, kuko bidafite amatwi.
Ariko ijambo ry’Imana riduhishurira ko buri kintu gifite amatwi.

Mu kurema Imana yaravuze iti:
« Habeho umucyo » umucyo ubaho.(Intangiriro 1:3)
Umucyo warumvise kandi usohoza itegeko ry’Imana.
Imana yavuze kandi iti:
« Amazi yo munsi y’ijuru ateranire hamwe, ahumutse haboneke. » Biba bityo.(Intangiriro 1:9)
Amazi yarumvise kandi asohoza iryo tegeko.
Urundi rugero ni Ezekiyeli wahanuriye amagufwa yumye.(Ezekiyeli 37:3-12)
Amagufwa yarumvise kandi akora ibyo Ezekiyeli yayategetse byose.

Niba Ezekiyeli yaravuganye n’amagufa yumye akamwumva mu gihe atari n’umwana w’Imana, twe abana b’Imana dufite ububasha bwo kuvugana n’ibintu byose bibaho ndetse n’ibitarabaho, kuko byose bifite amatwi.
Amafaranga, ubutunzi kimwe n’ubukene, umunezero kimwe n’ibyago, indwara zose kimwe n’umuti wazo, ubuzima ndetse n’urupfu, buri kintu gifite amatwi yo kutwumva no gukora ibyo tugitegeka gukora.
Kuberako turi abana b’Imana, dufite ububasha bwo gutegeka ibitabaho kubaho n’ibiriho kuba nk’uko dushaka ko biba.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora twibuka ko buri kintu gifite amatwi no gukoresha ububasha bwacu kugira ngo dutegeke icyo dushaka kubw’icyubahiro cy’Imana.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *