IBYAHA N’INGARUKA ZABYO

Ese wari uzi ko kubabarirwa ibyaha bidasiba ingaruka zabyo?

Nuko Dawidi abwira Natani ati “Nacumuye ku Uwiteka.”Natani abwira Dawidi ati “Nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe. Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.”(2 Samweli 12:13-14)

N’ubwo Dawidi yababariwe ibyaha bye, umwana we yagombaga gupfa!
Kwakira imbabazi z’Imana ntibikuraho ingaruka z’ibyaha byacu. Haba kakiri ingaruka zidutegereje.
Niba warishe, waribye, warafashe kungufu cyangwa warakoze ibindi byaha ibyo ari byo byose, IMANA izakubabarira niwihana, ariko ntizabuza urukiko rw’ubutabera kugukatira.
Niba usambanye, IMANA izakubabarira ariko ntizakubuza kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Niba ugiriye nabi abandi, IMANA izakubabarira, ariko ntizabuza abahohotewe kukwihorera.
Hariho ingero nyinshi, ariko ntabwo twakwirengagiza ko byose bishoboka kubuntu bw’Imana.
Gusa, ni byiza ko tumenya ko ibyaha byacu bifite ingaruka zidafite aho zihuriye n’imbabazi z’Imana.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe guhora twirinda icyaha.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *