KUBA UMWIZERWA KUGEZA KU RUPFU

Yesu yari afite inshuti nyinshi kugeza umunsi yatawe muri yombi hakurikiraho gutotezwa no gupfa.
Yuda amaze kumugambanira, abandi bigishwa baramutaye, Petero nawe aramwihakana.
Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, nibo bonyine bamuherekeje kandi bakomeza kuba abizerwa, bamubambaho kugeza apfuye:
« Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusīga. »(Mariko 16:1)

Kuba umwizerwa kugeza ku rupfu ni ukuba inyangamugayo, guhoraho mu mahirwe no mu byago, kudahinduka, gushikama no kunamba ku muntu kugeza ku rupfu.
Niba, kimwe na Yuda, dushobora guhemukira abantu batugiriye neza kandi bakadufata nk’inshuti, Niba, kimwe n’abigishwa ba Yesu, dushobora gutererana abantu mu bihe bakeneye ubufasha bwacu cyane, Niba, nka Petero, dushobora kwihakana abantu tuzi mu bihe bakeneye cyane ubuhamya bwacu, ntabwo turi abizerwa mu bucuti bwacu.
Nyamara, uku kuba abizerwa ku bandi niko guhamya by’ukuri ko turi ab’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze gukomeza kuba abizerwa ku nshuti zacu kugeza ku rupfu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *