KUBABAZWA

Kubabazwa ni kimwe mu bintu Imana yemera ko biba ku bantu, kugira ihindure imitima yabo na kameremere kabo uko iba ibyifuza.

« Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato. »(1Petero 5:10)

Dukunze gusenga ngo « Mwami mpindura! », Turashaka cyane guhinduka no kumera nka Yesu cyane; ariko reka twumve ko inzira yo guhindura umutima yubatswe n’ububabare bukabije, agasuzuguro gakomeye n’ibigeragezo bitesha umutwe.
Ariko nyuma y’igihe runaka, Imana ubwayo iradusubiza buhoro buhoro, ikadukomeza, ikaduhindura abakristo bakomeye, ikadutunganya, ikatwongerera imbaraga.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, dushoboze kwihanganira imibabaro.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *