KUBAHO MU BUZIMA BW’AMAHORO

Kubaho ubuzima bw’amahoro birashoboka mugihe Imana iri muruhande rwacu. Ibyishimo byacu n’ibyiringiro biva ku Mukiza wacu ntabwo biva ku kuntu dushaka kugerageza kuyobora ubuzima bwacu.

Intumwa Pawulo yandikiye Abaroma ati:
« Imana nyir’amahoro ibane namwe mwese, Amen. »(Abaroma 15:33)

Imana y’amahoro yabanye natwe kuva twakiriye kandi twizeye Yesu mu buzima bwacu, nk’Umwami n’Umukiza wacu.
Niba Yesu ari muri twe, dufite amahoro yuzuye kandi dushobora no kuyaha abandi.
Muby’ukuri, abatubuza amahoro, abahungabanya amahoro mu miryango yabo, mu baturanyi babo, aho basanzwe bakorera imirimo cyangwa imyuga, ni abantu badafite Yesu muri bo. Ni ukuvuga ko nta mahoro bafite muri bo.
Ntabwo dushobora kubaho ubuzima bw’amahoro niba Yesu atari muri twe kugirango adukomeze kandi atwizeze atubwira ati: « Nimuhumure, nanesheje isi. »(Yohana 16:33)

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, duhe kugumana nawe mu buzima bwacu bwose.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center//
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *