KUBONA UBWAMI BW’IMANA NO KUBWINJIRAMO

Nikodemu abajije Yesu inyigisho ze icyo aricyo, yaramusubije ati:
« Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu atabyawe ubwa kabiri atabasha kubona ubwami bw’Imana. »(Yohana 3:3)

Nikodemu aramubaza ati:
« Mbese umuntu yabasha are kubyarwa akuze? Yakongera agasubira mu nda ya nyina akabyarwa? »(Yohana 3:4)

Yesu aramusubiza ati:
« Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu atabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana. »(Yohana 3:5)

Yesu aratandukanya Kubona ubwami bw’Imana no Kwinjira mu bwami bw’Imana.

Kubona ubwami bw’Imana, umwizera agomba kuvuka ubwa kabiri.
Kugira ngo yinjire mu bwami bw’Imana naho, umwizera agomba kuvuka ku mazi na Mwuka.

None « kuvuka ubwa kabiri » bisobanura iki?
Ni ukwemera Yesu Kristo no guhinduka. Rero umwizera ahita ababarirwa ibyaha bye.
Binyuze mu guhinduka, umwizera abyarwa mu buzima bushya bw’umwuka mu buryo bw’Imana.
Binyuze mu kwizera Yesu Kristo, no kubwo guhinduka kwe, umwizera ahita amenya isi y’umwuka, kandi akabasha kubona ubwami bw’Imana.(Yohana 3:3)
Ariko, kwihana, kuba umwizera no kubona ubwami bw’Imana ntibihagije kuri Yesu. Yifuza kandi ko umwizera yashyira ubuzima bwe munsi y’ubutware bwe kandi akaba umwigishwa we.
Nibyo yita « kwinjira mu bwami bw’Imana ».

Kugirango ubashe kwinjira mu bwami bw’Imana naho, wavutse ubwa kabiri (mu buzima bw’umwuka « wabyawe » no guhinduka) umwizera agomba kuvuka mu byiciro bibiri byo kumvira: « Kubyarwa n’amazi no Kubyarwa n’umwuka ».

“Kubyarwa n’amazi” bisobanura iki?
Kubyarwa n’amazi n’igishushanyo cy’umubatizo mu mazi menshi, kwibizwa mumazi, bikurikira guhinduka.
Umubatizo mu mazi menshi ni ukwemera Yesu, kwizera Kristo, byerekana guhinduka no “kuvuka mu isi y’umwuka”, bigaragarira bose. Iyi niyo ntambwe yambere yo kumvira.

“Kubyarwa n’umwuka” bisobanura iki?
Nyuma yo kubatizwa, Umukristo agomba gushyira ubuzima bwe munsi y’ububasha bwa Yesu. Ibi nibyo Yesu yise: kubyarwa n’umwuka.
Binyuze muri iyi ntambwe ya kabiri yo kumvira niho abizera bahinduka abigishwa ba Yesu Kristo.

Kubyarwa n’amazi no kubyarwa n’umwuka, kubaho nk’umwigishwa wa Yesu, We (Yesu) abyita: kwinjira mu bwami bw’Imana.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, dufashe kwinjira mu bwami bwawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *