KUMENYA IMANA

Twese dukeneye kumenya Imana yacu, ibiyishimisha, ibyo yanga n’uburyo ikora.

Yavuze iti: « Uwirata yirate ibi yuko asobanukiwe, akamenya ko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. » Ni ko Uwiteka avuga.(Yeremiya 9:23)

Ntampamvu dufite yo kwirata (1 Abakorinto 1:29) kuko ntacyo turi cyo tutari kumwe n’Imana kandi nta kintu na kimwe tutahawe n’Imana.
Gusa ikintu umukristo ashobora kwirata n’ukumenya Imana.
Niba dusobanukiwe ko Imana ari Uwiteka, ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, dushobora kuvuga ko tuzi Imana.
Niba dusobanukiwe ubuntu n’imbabazi by’Imana, ntidushobora kubura gukunda Imana n’umutima wacu wose.
Niba kandi dusobanukiwe kutabera no gukiranuka kwayo mu isi, ntidushobora kubura kwanga ikibi no kugihunga.
Noneho, kwanga no guhunga ikibi nibyo Bibiliya yita kugira ubwenge, gusobanukirwa no kujijuka (soma Yobu 28:28), kandi muby’ukuri nibyo kumenya Imana mu by’ukuri.
Waba uzi Imana?

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kukumenya kuruta mbere.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *