KUMENYA IMANA IYO BIDATANGIRIYE KU RUKUNDO RWA KRISTO, BIBA BIPFUYE

Amadini yigishije abantu kumenya Imana, yigisha kwihana ibyaha kugira ngo batazarimbuka, abantu baza kwihana bafite ubwoba bwo kurimbuka, bituma batamenya urukundo rw’Imana ahubwo bamenya Imana ifite umugambi mubi wo kurimbura, yuzuye uburakari, ihora icunganye n’umuntu ukora icyaha.

IMANA yacu n’urukundo, niyo kamere yayo.
« Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda. Imana ni urukundo, Kandi uguma mu rukundo, aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we. »(1 Yohana 4:16)

Iyo umuntu atazi ko Imana ari urukundo, ahora mu bwoba, n’ibyo akora byose abikorana ubwoba, ntabwo abikorana urukundo nk’uko Imana ibishaka.
Erega, Imana « yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo, kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo. »(Abefeso 1:5-6)
Kubw’urukundo Imana ikunda umuntu, yamuremye igambiriye kumugira umwana wayo.
Natwe niba turi mu rukundo rwayo, tugomba kurebesha ibintu byose amaso y’urukundo, kwakira no gukoresha ibintu byose umutima w’urukundo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, dufashe kumva urukundo udukunda, kurubamo no kurugumamo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *