MBERE NA MBERE, IMANA

Ntuzigere wibagirwa iri jambo:
« Mbere na mbere, Imana… »(Intangiriro 1:1)

Mbere na mbere, mu ntangiriro z’umunsi, Imana.
Senga Imana, uyibwire gahunda zawe zose kandi uyisabe kukurinda no guha umugisha umunsi wawe.

Mbere na mbere, mu ntangiriro y’umurimo, Imana.
Senga Imana kandi uyisabe kukuyobora no kukugeza ku ntsinzi.

Mbere na mbere, mu ntangiriro y’umubano uwo ari wo wose n’umuntu, Imana.
Senga Imana kandi uyisabe kukubwira niba mugenzi wawe ari umugisha cyangwa umuvumo mu buzima bwawe.
Senga kandi uyisabe gukurikirana uyu mubano no kuwurinda.

Mbere na mbere, mu ntangiriro y’umushinga uwo ariwo wose, Imana.
« Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa. »(Imigani 16: 3)

Niba Imana idatangiye, ntitwizere ko izarengera ikintu icyo ari cyo cyose.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe guhora dutangira kuguharira ibintu byose mbere y’uko tubikora.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *