MENYESHA INZIRA NKWIRIYE KUNYURAMO

Mugihe umuhungu we Abusalomu wigometse hamwe n’abayoboke be bari bigaruriye igihugu cyose, Umwami Dawidi yiringiye Imana agahora ayibaza mu gitondo, inzira agomba kunyuramo kugirango adapfana nabo cyangwa ngo agwe mu mitego yabo.

« Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe,Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima. »(Zaburi 143:8)

Nk’uko tutazi aho ikibi kidutegereje n’aho satani n’abadayimoni be baduteze imitego, buri gitondo tugomba kwiringira Uwiteka Imana yacu kandi tukareka tukayoborwa mu buryo bwo kumwumvira.
Niba twemeye kuyoborwa n’Imana, tuzahora tubona imbabazi zayo n’ubuntu bwayo.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, burigihe uhore utumenyesha inzira y’ubuzima bwiza.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: +250 730 900 900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *