IYO UWITEKA ATARI WE…

Keretse Imana itanze imigisha, imirimo y’umuntu ntishobora kugira iterambere ryiza.

« Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, Abayubakaka baba baruhira ubusa. Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu,Umurinzi abera maso ubusa. »(Zaburi 127:1)

Niba ijambo ry’Imana atariryo shingiro ry’imibanire yacu, ntizaramba kandi niramba naho, ntizaba myiza.
Uwiteka nataba ariwe urinze ubucuti bwacu, ingo zacu ndetse n’imishinga yacu, ntibizaramba: ijambo rimwe gusa ribi, akantu koroheje wenda katahuwe nabi, gukeka cyangwa kureba nabi birashobora gusenya byose.
Tugomba guhora dusengera ingo zacu, imiryango yacu, ubucuti bwacu n’imishinga yacu.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, rinda imibanire yacu n’imishinga yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu Kristo dusenze twizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *