NTA KINTU GISANZWE, BYOSE NI IBITANGAZA !

Igihe Yesu yavaga ku nyanja y’i Galilaya ajya ahantu ha wenyine h’ubutayu, abantu benshi baramukurikiye. Bari abantu barenga 5.000 kandi Yesu yarabigishije ibintu byinshi.

Ariko, atewe impuhwe n’imbaga y’abantu, Yesu « abakiriza abarwayi. »(Matayo 14:14)
Kandi yagabanije abantu imigati itanu n’amafi abiri maze « bararya bose barahaga. »(Matayo 14:20)

Igitangaje, abantu bose bahaye agaciro igitangaza cyo gukiza abarwayi n’icyo cyo guhazwa imbaga y’abantu ibihumbi bitanu n’imigati hamwe n’amafi, ariko *nta muntu n’umwe wahaye agaciro ko yabashije kuvuga no kumvikana nta mikoro, kuri iyi mbaga y’abantu ibihumbi bitanu, ngo babone ko nabyo ubwabyo byari igitangaza gikomeye!*
Aba bantu babonaga ko ari ibisanzwe kuvugana n’imbaga y’abantu ibihumbi bitanu kandi bakumva ubwabo, nk’uko abantu muri iki gihe babona ko ari ibisanzwe kubaho, kubyuka mu gitondo nyuma yo gusinzira nijoro, kugira ubuzima bwiza, kugira ibiryo bihagije, kubona, kumva, kuvuga, gutekereza, n’ibindi.
Kandi nyamara byose, cyane cyane ibyo dufata nk’ ibisanzwe, n’ibitangaza.
Nta kintu gisanzwe, byose n’ibitangaza!

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kubona ibitangaza byawe muri byose no kugushima.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *