NTABWO ARI WE, NI IMANA!

«Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.»
(Abafilipi 2:13)

Nta muntu ushobora kuba isoko y’ibyiza byose ku bw’imbaraga ze bwite. Imana ni yo soko y’ibyiza byose. Ni Yo ishyira mu mutima w’umuntu ubushake bwo gukora ibyiza, ikanamushoboza kubikora.

Bityo rero, iyo umuntu akugiriye neza, ntukibande kuri we gusa, ahubwo ujye ureba Imana yamukoresheje kugira ngo ikugirire neza.

Ntabwo ari we, ni Imana!

Niba kandi uwo muntu umunsi umwe ahagaritse kukugirira neza, ntukihebe, ntumugirire inzika, kandi ntutekereze ko imigisha Imana yari igufitiye irangiye.

Imana ntigarukira ku muntu umwe cyangwa ku gikoresho kimwe.

Morodekayi yabwiye Esiteri ati:
«Kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi.» (Esiteri 4:14)

Umuntu wagufashije ejo ashobora guhagarika kugufasha uyu munsi. Ariko Imana ishobora gukoresha undi muntu, kugukingurira urundi rugi cyangwa kugushakira indi nzira kugira ngo ikomeze kukugirira neza, ndetse ikakugirira ibirenze ibyo wari usanzwe ubona.

Ntukagire umuntu isoko y’ibyishimo byawe n’ibyiringiro byawe, ngo wibagirwe Imana yamukoresheje.

Abantu barahinduka.
Abantu bashobora guhagarika kugufasha.
Ariko Imana ntihinduka, kandi ubushobozi bwayo bwo kugukorera ibyiza ntibugarukira ku muntu umwe.

NTABWO ARI WE, NI IMANA!

ISENGESHO
Mwami, nyigisha kubona ukuboko kwawe mu byiza byose ngirirwa, kugira ngo sinzigere nibeshya ngo umuntu wakoresheje ni we Soko y’ibyo byiza. Amen.

Shalom!

Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA

THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *