NTUSHOBORA KUTAGIRA AHO UBOGAMIYE

Waba umugaragu w’Imana cyangwa umugaragu wa satani, nk’uko udashobora kuba umwana w’Imana ngo ube n’umwana wa Satani icyarimwe.

Yesu yavuze ati:
« Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n’ubutunzi. »(Matayo 6:24)

Ndetse kurushaho, ijambo ry’Imana ritubwira ko:
« Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana. »(1Yohana 3:8-10)

Uhagaze ute?
Ntushobora kutabogama, hitamo kuba uw’Imana cyangwa uwa Satani.

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, udufashe guhora dukurikira umwana wawe Yesu Kristo.
Mu izina ry’agaciro rya Yesu Kristo niho dusenze tubyizeye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *