Reka guhangayikira imibanire y’abandi n’Imana.
Ahubwo hangayikira imibanire yawe n’Imana.
Reka gushaka kuba ushinzwe agakiza k’abandi.
Agakiza kabo kari hagati yabo n’Imana, ntabwo bikureba.
Reka kubeba iby’abandi, reba ibyawe.
N’ubona umuntu akora ikintu kitari cyo, musabire.
Ushobora kuvuga ko yasubiye inyuma mu kwizera, ariko ushobora kuba utazi ko yamaze kwihana.
Aho kubanenga uvuga uti:
“Imana izakwica!” cyangwa ngo “Imana izaguhana!”,
musabire.
Vuga uti:
«Data, bafashe.
Bayobore, ubagarukane mu nzira nziza. Komeza kwizera kwabo kandi ubiyegereze kurushaho.»
Bibiliya iravuga iti:
«Uri nde wowe ucira umugaragu w’abandi urubanza, kandi imbere ya Shebuja ari ho ahagarara cyangwa akaba ari ho agwa? Ariko azahagarara kuko Imana ari yo ibasha kumuhagarika.»
(Abaroma 14:4)
Nturi umucamanza wabo.
Imana ni yo mucamanza.
Inshingano yawe si ukugenzura agakiza ka buri muntu.
Inshingano yawe ni ukugendana n’Imana ubwawe, uyibereye umwizerwa.
Jya mu witwararika umwuka wawe.
Senga cyane. Jya ucira abandi imanza nke.
Shalom.
Intumwa Dr. Jean-Claude SINDAYIGAYA
THE LION OF JUDAH MISSION IN THE WORLD
