TWITE KU ISUKU Y’IMIBIRI YACU

Imana ishaka ko twita ku mibiri yacu uko twita ku mwuka wacu.
Muby’ukuri, n’ubwo kwita ku mwuka ari ikintu cyiza ndetse na ngombwa, ntitugomba kwirengagiza umubiri.

« Nta muntu wakwanga umubiri we, ahubwo yawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira Itorero. »(Abefeso 5:29)

Kwita ku mibiri yacu ntabwo ari ukuyirinda gusa ibintu bibi bishobora kuyangiza, ni imbere ya byose kubungabunga isuku yayo.
Hatariho isuku y’umuntu ku giti cye, ntabwo tuba dushoye ubuzima bwacu ku ndwara gusa, ahubwo dushobora no kubangamira abandi, cyane cyane abatwegera, kubera impumuro mbi: impumuro yo mu kanwa, impumuro ivuye mu kuboko, impumuro y’imyenda, n’ibindi.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe guhora twita ku isuku y’imibiri yacu.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *