URI UMURIGANYA CYANGWA UMUHANGA ?

Abantu benshi bitiranya uburiganya (amayeri) n’ubwenge. Kandi nyamara ibyo bombi biratandukanye cyane kuko uburiganya buturuka kuri Satani ubuhanga nabwo buva ku Mana.

Bibiliya itubwira ko umuntu wabayeho ufite ubuhanga kurusha abandi ku isi ari Umwami Salomo kandi ko uwamuhaye ubwo buhanga ari Imana.
« Imana yahaye Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima ujijutse, bingana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. »(1 Abami 4:29)
Twumva ko Imana ari isoko y’ubwenge.
Nta hantu na hamwe Bibiliya itubwira ko Satani yahaye ubuhanga umuntu n’umwe, ahubwo Satani atanga kandi yigisha uburiganya(amayeri).
Niyo mpamvu Bibiliya imwita umubi.
« Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi. »(1Yohana 5:19)
Umubi niwe ubyara ikibi, yigisha ikibi, akundisha ikibi, akoresha ikibi, agakoresha uburiganya kugirango ate umuntu mu cyaha.

Niba rero mu buzima bwawe uzi gukoresha intege nke z’abandi kugirango ubyungukiremo cyangwa ubashore mu bibi, cyangwa niba wemera ko uburiganya bushobora kuba inzira nziza y’ubuzima, ntabwo uri umuhanga, uribeshya, uri uburiganya, uri uwa Satani.
Ariko niba wanga ikibi ugakunda ukuri n’umucyo mubyo ukora byose, uri umuhanga kandi uri uw’Imana.

ISENGESHO:
Uwiteka Mwami Mana yacu, udufashe tube abahanga twe kuba abariganya.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
https://thelionofjudah.cw.center/
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *