USHOBORA KWIHANGANA IGIHE KINGANA IKI ?

Ibyo ari byo byose bigoye duhura nabyo, tugomba kumenya kwihangana mu gihe dutegereje ubufasha bw’Imana.

Abana ba Isiraheli bihanganye imyaka irenga magana ane!
« Iyo myaka uko ari magana ane na mirongo itatu ishize hatabuzeho umunsi, hadasāzeho umunsi, ingabo z’Uwiteka zose ziva mu gihugu cya Egiputa. »(Kuva 12:41)

Bihanganiye ububabare bw’ubucakara n’agasuzuguro imyaka magana ane na mirongo itatu, ariko umunsi umwe, nyuma yiyo myaka yose, Imana yarababohoye.
None wowe, ushobora gutegereza igihe kingana iki kugira ngo Imana ize kugutabara mu burwayi bwawe, mu gisuzuguriro, mu bukene, mu karengane cyangwa uri gutotezwa?
Imana yikundira abazi kwihangana.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe imbaraga n’ubutwari bwo kwihangana mu gihe cy’ibibazo.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☎: + 250 730 900 900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *