WIKWIGANYIRA !

Abantu benshi bifuza kubaho igihe kirekire. Kandi bamwe bakora ibishoboka byose kugirango babeho ubuzima bwiza. N’abahanga bashakisha uburyo bwo kongera ubuzima bw’abantu no kwirinda gusaza.
Ariko, kwiganyira kubera ibibazo by’ubuzima ntawe bifasha kuramba, ahubwo biragusenya.

« Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? »(Matayo 6:27)

Uretse ko tudashobora kwiyunguraho n’isaha n’imwe ku buzima bwacu mu kwiganyira nk’uko Yesu abivuga, tunangiza ibyiringiro by’ubuzima bwacu.
« Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima. »(Imigani 12:25)
Muyandi magambo, nta mpamvu yo kwiganyira.
Noneho, ubushakashatsi bw’ubuvuzi buherutse kwerekana ko kwiheba no kwiganyira byongera ibyago byo gupfa imburagihe.
Twirinde kwiganyira.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, udufashe kureka kwiganyira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *