WIREBA INYUMA !

Rimwe na rimwe, kahise kacu karatumara nk’umuriro, birababaza. Tugomba kwitandukanya nako, tukareba imbere kandi tujya imbere, twizeye ko Imana yaduteguriye ubuzima bushya bwiza, ejo hazaza heza.

« Muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu. »(Intangiriro 19:26)

Iyo turebye ibyahise, duhinduka nk’inkingi, kuko aho gukomeza urugendo, tuba duhagaZe, twibuka ivyiza tuhasise, n’ivyo tutabashije gukora, noneho tugacika integer, bigatuma turakomeza urugendo.
Nyamara, Imana yo ishaka ko tubaho ubuzima bwiza tutarangajwe n’ibyahise.
Igihe kirageze rero ko dufata icyemezo gihamye cyo kwitandukanya na kahise kacu, tukaraba imbere iyo tujya, tugakomeza urugendo!

ISENGESHO:
Uwiteka Mana yacu, duhe kwitandukanya n’ibyahise.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *