WISHINYAGURIRA IMANA

Nta kintu cy’ubuswa kandi kibi nko gushinyagurira Imana.

Mu ibaruwa yandikiye Abagalatiya, intumwa Pawulo arashimangiraho. Avuga ati:
« Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho. »(Abagalatiya 6:7-8)

Mubyukuri, gushinyagurira Imana n’ukwitwara nk’aho Imana idafite amaso yo kubona ibyaha dukora, nk’aho idafite amatwi yo kumva ibitutsi tuyituka n’ibyo tuyibeshyera, cyangwa nk’aho idashobora kugira icyo ikora.
Nk’urugero gushinyagurira Imana ni ukwitwaza urukundo no kuyikorera mu gihe atari byo; ni kwiyitirira kuyumvira, kuyikunda, kuyikorera no kuyiramya, mu gihe atari byo.
Gushinyagurira Imana bikomeretsa Umwuka Wera kandi icyaha kigashinga imizi, kigakomera mu mitima yacu, umutima ukagenda ukomantara buhoro buhoro.
Ariko amaherezo, gushinyagurira Imana ni ukwishuka kuko umuntu ashobora gusarura ibyo yabibye gusa.

ISENGESHO:
Mwami Mana yacu, duhe kutigera tugushinyagurira.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo dusenze, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI – RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *