IMBUTO Z’UMWUKA WERA

Umwe mu migambi yambere y’Umwuka Wera iyo ugeze mu buzima bw’umukristo ni ukumuhindura.
« Imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. »(Abagalatiya 5:22-23)
Imbuto z’Umwuka n’icyo Imana ishaka kubona kigaragara mu buzima bwacu, kandi tubifashijwemo na Mwuka Wera.

1. Urukundo:
Umwuka Wera ni we usuka urukundo mu mitima yacu (Abaroma 5: 5).
Niwe gutungana k’ubugingo bwacu, kuko aduhuza n’Imana, yo mperuka yacu ya nyuma, ndetse n’abaturanyi bacu.
2. Ibyishimo (mu Mana):
Ni imyifatire y’ubugingo, aho twishimira gutungana kwose kw’Imana n’ibyiza byose tuzi byahawe umuturanyi wacu kandi natwe twahawe kubw’icyubahiro cy’Imana.
Ishimire muri Nyagasani buri gihe (Abafilipi 4: 4).
3. Amahoro (ya Nyagasani):
N’umutuzo w’ubugingo, utuma tugira amahoro ubwacu, ku bushobozi aduha hejuru y’ubushake bubangamira ubugingo bwacu. Amahoro ya Nyagasani ni meza, arenze ibyiyumvo byose.
4. Kwihangana:
N’impano ituma twihanganira n’ubutwari ibibi byose by’ubuzima, n’ubwo byaba bikomeye kandi ari birebire.
5. Kugira neza:
N’ubwiza bw’ubugingo, butuyobora guhora dukora igikwiye. Bituma twitondera kandi neza mu bikorwa byacu byose, dushyizeho umwete kandi twubaha Imana, ubwuzu, urukundo, umurava, kugirira neza umuturanyi wacu.
6. Ingeso nziza:
N’imyitwarire myiza y’ubugingo ituganisha kugirira neza bagenzi bacu, ituma twumva akababaro kabo n’isoni zabo, kandi idusaba gushaka uburyo bwo kubafasha.
7. Gukiranuka:
Kugizwe n’ubudahemuka, nta kwizerana, nta bihangano, ku masezerano yasezeranijwe. Uyu muco niwo shingiro ry’imibanire.
8. Kugwa neza:
Iyi ngeso nziza idusunikira kwitaho abavandimwe bacu, kubabarana n’ububabare bwabo, nkaho ari amahano yacu bwite, kugirango tubafashe vuba, uko biri mu bubasha bwacu kandi tutarinze kumva ibyo dushaka.(Ibyakozwe 10:38)
9. Kwirinda:
Ni kamere nziza, ituma turwanya gukurura irari n’ibyifuzo bya kamere.

ISENGESHO:
Data wa twese uri mu ijuru, duhe kwera imbuto zose z’Umwuka Wera kubw’icyubahiro cyawe.
Ni mu izina ry’agaciro ry’umwana wawe Yesu kristo tubisabye, Amen.

THE LION OF JUDAH MINISTRY IN THE WORLD©
thelionofjudahmission@gmail.com
☏: +250730900900
KIGALI-RWANDA

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *